Byabaye ngombwa ko itangira ry’amashuri rihagarikwa kubera imvura idasanzwe

Mu gihugu cya Kenya, leta yatangaje ko ibaye isubitse igihe cyo gutangira kw’abanyeshuri kubera imvura idasanzwe imaze iminsi rimo kugwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Ibi byatangajwe na Ezekiel Machogu, Minisitiri ushinzwe uburezi muri iki gihugu aho yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 29 Mata 2024 aho byari biteganyijwe ko amashuri abanza n’ayisumbuye atangira ariko bikaba byasubitswe, abanyeshuri bakazasubira ku mashuri yabo taliki 6 Gicurasi 2024 kubera imvura ikabije imaze imnsi igwa ndeyse ikaba yarangirije byinshi.

Minisitiri Ezekiel Machogu yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kuko muri raporo zasohotse basanga iyi mvura imaze iminsi igwa yaragize ingaruka ku mashuri menshi.

Yagize ati: “Raporo yakiriwe na Minisiteri y’Uburezi irimo amakuru yakusanyijwe ku bufatanye n’izindi nzego za leta, yerekana ko amashuri atandukanye mu bice byinshi by’igihugu yagizweho ingaruka n’imvura”.

Imvura ikabije imaze iminsi igwa mu gihugu cya Kenya aho abantu basaga 80 bahitanywe na yo, naho abagera mu bihumbi 130 bava mu byabo, Kuri ubu hakaba hari amashuri yangiritse cyane ku buryo abanyeshuri batashobora gukurikirana amasomo yabo.