Gakenke: Abarimu bategereje amafaranga y’agahimbazamusyi amaso ahera mu kirere

Bamwe mu barimu bo mu karere ka Gakenke baratabaza basaba inzego bireba ko zabarenganura ngo kuko bakomeje gutegereza amafaranga y’agahimbazamusyi bahabwa nyuma yo kwitwara neza mu kazi kabo ngo ariko ugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Nk’uko aba barimo babitangarije ikinyamakuru IGIHE duhesha iyi nkuru, bavuga ko ubusanzwe aya mafaranga atangwa buri mwaka hagendewe ku manota y’imihigo, ngo bo bakaba basaba amafaranga yatanzwe mu biruhuko birebire by’umwaka wa 2023 kuko batigeze bayabona.

Bakomeza bavuga ko iki kibazo bakimara kukibona bihutiye kubibwira ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, nabwo bubabwira ko bugiye kugikurikirana kigakemuka vuba ariko kugeza magingo aya bakaba bagitegereje amaso yaraheze mu kirere.

Bamwe muri aba barimu bavuga ko uko gutinda kwishyurwa byatumye bajya mu myenda kuko bahoraga biringiye ko bari hafi kubona amafaranga, ndetse ngo bakababazwa no kuba abafite abana biga batararangiza kubishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe babyuka bajya kurera.

Umwe yagize ati: “Duhora twibaza icyo batujijije kuko bagenzi bacu barayabonye ndetse ubu turi kwitegura kubona andi, nta kuntu bari baduha. Turasaba inzego bireba ko zadufasha kubona amafaranga yacu kuko akarere twagatakiye inshuro nyinshi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga akomeza kwihanganisha aba barimu akavuga ko ibyo akarere kagombaga gukora kabikoze ndetse ko dosiye yabo yamaze kohererezwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.