Itangazamakuru ryatunzwe agatoki mu bituma amarozi yo mu mupira w’amaguru adatanga umusaruro

Mupenzi uzwiho kurogera amakipe amwe n’amwe yo mu Rwanda yikomye bikomeye itangazamakuru avuga ko nirititonza ngo azabibasira kurushaho ngo kuko rir mu bituma akazi ke katagenda neza, bityo amarozi ye ntatange umusaruro.

Nubwo uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Tanzania yemeza ko kuroga ari akazi ndetse akorera amwe mu makipe ya hano mu Rwanda, nyamara nta kipe n’imwe ibyemera ndetse n’abayobozi b’amakipe bakunze kumvikana iby’amarozi babyamaganira kure.

Mupenzi kandi avuga ko uyu mwuga awumazemo igihe kirekire aho afasha amakipr kugera ku ntsinzi akoresheje ibyo yita “Dua” na “Dawa” ariko ngo akaba afite ikibazo cy’itangazamakuru rya siporo hano mu Rwanda rikomeje gusa nk’irimukoma mu nkokora ndetse akavuga ko ariryo ryishe umupira w’imbere mu gihugu.

Ibi Mupenzi yaabitangaje mu gihe hamaze iminsi havugwa amarozi muri ruhago yo mu Rwanda, aho byakunze kuvugwa ko amakipe yo mu Rwanda, mu buryo bumwe cyangwa ubundi akoresha izi mbaraga, ahanini ntibikorwe n’abayobozi b’amakipe ahubwo bigakorwa n’abakinnyi ubwabo cyangwa abatoza.