Menya ibyiza byo kurya urubuto rwa Avoka ndetse n’indwara ivura utigeze ubwirwa

Urubuto rwa Avoka ni ingirakamaro ku buzima bw’umuntu aho abahanga bavuga ko umuntu ufata uru rubuto ku ifunguro rye rya buri munsi, umubiri we ugira impinduka mu buryo bugaragarira buri wese.

Muri iyi nkuru turakwereka bimwe mu byiza byo kurya Avoka buri munsi, ndetse niba nawe utajyaga wita kubyo kuyirya uhere uyu munsi kugira ngo ubuzima bwawe burusheho kugenda neza.

1. Avoka ituma impyiko zikora neza: Umuntu urya Avoka aba afite amahirwe yo kutagira indwara z’impyiko kuko Avoka ikungahaye ku myunyu ngugu ya Potasiyumu (potassium)  ituma impyiko zikora neza.

2. Avoka ituma umuntu ahumeka neza ndetse akagira n’umuka mwiza wo mu kanwa: Urubuto rwa Avoka rwifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko dutera umwuka mubi wo mu kanwa. Bityo uru rubuto ni igisuubizo cyiza ku bantu bagira umwuka mubi wo mu kanwa.

3. Avoka ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije mu mubiri.

4. Abahanga kandi bemeza ko kurya Avoka bituma umuntu abona neza bityo agaca ukubiri n’indwara z’amaso.

5. Umuntu urya Avoka atandukana n’ibibazo by’umwijima kuko ituma umwijima ukora neza.

6. Burya Avoka igira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso