Muhanga: Umugabo yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yasakaraga inzu

Umugabo witwa Byishimo Aristide w’imyaka 37 wo mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gitarama mu mudugudu wa Kavumu yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi kuri uyu wa Kabiri ubwo yarimo asakara inzu y’uwitwa Mbera Ferdinand nk’uko amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye.

Abari hafi y’aho ibyo byabereye bavuze ko bumvishe ikintu giturika maze bihutira kuza kureba basanga ni uwasakaraga inzu, yikubise hasi asa n’uwashiririye maze bahita bamuterura bamujyana kwa muganga i Kabgayi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wasakaraga inzu iri munsi y’insinga z’amashanyarazi yahise ajyanwa kwa muganga ava amaraso mu matwi ngo ariko akaba yari atarashiramo umwuka.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yemeje iby’aya makuru. Ati: “Yari hejuru y’inzu arimo yubaka afatwa n’amashanyarazi aca hejuru. Baracyari mu iperereza ngo barebe icyabiteye”.

Nshimiyimana Jean Claude kandi yongeyeho ko uwo muturage kuri ubu ari mu bitaro bya Kabgayi aho arimo kwitabwaho.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu mu ishami rya Muhanga, Mukaseti Rosine yatangarije imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ntayo yari yamenya ariko asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho insinga zaregutse, ndetse bakirinda kubaka munsi y’umuyoboro w’amashanyarazi ngo kuko umuriro wica iyo ukoreshejwe nabi.