Real Madrid na Bayern Munich zaguye miswi mu guhatanira umukino wa nyuma

Ikipe ya Real Madrid yaraye inganyije na Bayern Munich ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wo guhatanira intambwe ya mbere igana ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Real Madrid niyo yari yasuye Bayern Munich aho umukino wabereye kuri Allianz Arena imbere y’abafana barenga ibihumbi 75, ukaba wari umukino wa mbere ubanza wa 1/2 wa UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa kabiri taliki 30 Mata 2024.

Ikipe ya Real Madrid niyo yabanjemo igitego ubwo Toni Kroos yaherezaga umupira mwiza kwa Vinicius Junior maze ahita acyinjiza ku munota wa 24.

Igice cya mbere cy’umukino cyongereweho umunota umwe, aho cyarangiye Real Madrid ariyo iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Bayern Munich.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Real Madrid yakomeje gushyiramo imbaraga ubona ko ishaka igitego cya kabiri ariko bikomeza kuyigora kuko ku munota wa 53 Bayern Munich yaje kwishyura ubwo Leroy Sane yazamukaga wenyine maze agatsinda igitego cyo kwishyura.

Nyuma y’iminota ine gusa Bayern Munich imaze kwishyura, Lucas Vazquez yakoze ikosa ryatumye umusifuzi atanga penaliti yatewe na Harry Kane waboneje neza mu izamu maze afasha ikipe ye kuyobora umukino.

Ku munota wa 83 nibwo Real Madrid yabashije gutsinda igitego cya kabiri cyaturutse ku ikosa ryakozwe na myugariro wa Bayern Munich, Min-Jae Kim wakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina bigahesha Real Madrid penaliti yatewe na Vinicius Junior aboneza mu izamu.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe yongeye guhengeza mu izamu, bongeraho iminota itatu nabyo ntibyagira icyo bitanga biba ngombwa ko aya makipe azisobanura mu mukino wo kwishyura utegerejwe na benshi aho uzabera stade ya Santiago Bernabeu ku italiki ya 8 Gicurasi 2024.