Rutsiro: Ubuyobozi bwatanze imfashanyo yo gushyingura abahitanywe n’ibiza

Mu karere ka Rutsiro haguye imvura nyishi yasomeje ubutaka bituma iyaguye  mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira kuwa 30 Mata 2024 iteza inkangu zagwiriye inzu bituma bamwe bahaburira ubuzima.

Abantu batatu nibo bahasize ubuzima, harimo umwe wo mu murenge wa Boneza ndetse na babiri bo mu murenge wa Mushonyi.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yatangaje ko ubuyobozi bw’aka karere bwihutiye gutabara imiryango yabuze abayo, bubahumuriza ndetse bubaha n’ubufasha bwo gushyingura abahitanywe n’ibiza.

Nk’uko uyu muyobozi yabitangaje, mu bahitanywe n’ibiza by’imvura harimo abana babiri bo mu miryango itandukanye bo mu murenge wa Mushonyi aho umwe yari afite imyaka 12 y’amavuko, mu gihe undi yari afite imyaka 12, bakaba bagwiriwe n’inzu ubwo inkangu yayikubitaga.

Uretse aba bana bapfuye biturutse ku nkangu kandi muri aka karere, mu murenge wa Boneza hapfuye undi muturage na we wakubiswe n’inkuba mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira ku ya 30 Mata 2024.

Meya Kayitesi Dative yasabye abaturage kuba maso ndetse bakava ahashobora kubashyira mu kaga batitaye ku bihari ngo kuko ubuzima aribwo bwa mbere.