Ariel Wayz yateguje abakunzi be indirimbo icyurira umusore wamuhemukiye, benshi bakeka Juno kizigenza

Umuhanzikazi ufite izina rikomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Ariel Wayz yateguje abakunzi be indirimbo nshya agiye gushyira hanze aho yihanangiriza umuhungu bahoze bakundana nyuma bagatandukana ariko uwo muhungu yakwifuza ko basubirana, Ariel Wayz akamukurira inzira ku murima amubwira ko agahinda yamuteye akikibuka.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Ariel Wayz yasogongeje abamukurikira kuri iyo ndirimbo maze avuga ko yayikoze kubera umusore bahoze bakundana kuri ubu urimo kumusaba ko basubirana ndetse asaba n’undi wese byabayeho ko iyo ndirimbo yayohereza uwo bahoze bakundana.

Ariel Wayz yagize ati: “Nanditse iyi ndirimbo kubera ko uwahoze ari umukunzi wanjye yifuza kungarukira, yohereze uwo mwahoze mukundana nawe niba warafashwe”.

Muri iyi ndirimbo, Ariel Wayz atangira agaragariza uwahoze ari umukunzi we ko ntako atari yaragize amwemerera urukundo. Ati: “Wambwiye ko ukeneye urukundo ndaruguha, umbwira ko ukeneye umwanya ndawuguha, wansabye byinshi ndabikora, uko umbona nahuye na benshi banyeretse ko nayobye inzira, ariko wampaye impamvu nakabaye narabizeye”.

Muri iyi ndirimbo kandi Ariel Wayz akomeza aca amarenga ko yaba yaramaze kubona undi mukunzi. Ati: “Kuki ukomeza kugerageza kungarukira kandi warankinishije ijoro n’amanywa. Ntabwo njye nifuza gukina imikino yawe, warampemukiye ariko ndi umunyamugisha… Umbabarire nafashe undi, narafashwe”.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa itandukana rya Ariel Wayz n’umuhanzi Juno Kizigenza bigeze gukundana kakahava, ibi bikaba byatumye benshi bakeka ko aya magambo yose yabwirwaga Juno.