Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa yagukunze akabura aho ahera abikubwira

Biragoye akenshi kubona umukobwa wakunze umusore yatobora akabimubwira. Ariko nanone biragora kwihishira mu gihe umukobwa yaakunze umusore kuko hari ibimenyetso agaragaza. Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira.

1. Avugana n’abandi ugasanga wowe arakwitarutsa.

Umukobwa ugukunda ariko akaba yarabuze aho ahera ngo abikubwire usanga agutinya, bityo n’iyo ugize ngo umuvugishe usanga akwitarutsa. Yumva mu by’ukuri ari wowe wenyine mwavugana ariko kubera gutekereza ko uri umuntu udasanzwe, bigatuma agutinya mwanavugana ntimutindane.

2. Akuratira inshuti ze avuga ukuntu uri umuhungu w’igitangaza.

Umukobwa wagukunze akabua uko abikubwira bituma ahora atekereza ko uri umuhungu utandukanye n’abandi, bityo ibyo agutekerezaho agera aho akumva atabigumana yenyine aribyo bituma yumva uko agutekereza yabisangiza inshuti ze bigatuma iyo aganira na zo agenda akugarukaho kabone n’iyo baba bari kuganira ku bindi.

3. Aguhozaho ijisho iyo utari kumureba, mwahuza amaso agahita areba hirya.

Umukobwa wagupfiriye aguhozaho ijisho iyo muri mu gace kamwe ariko wowe wamureba agahita areba ku ruhande mbese akakwereka ko atari wowe yarebaga, nyamara wakongera kureba hirya akongera akakwitegereza.

4. Iyo muri kumwe ntabwo avuga menshi.

Iyo uri kumwe n’umukobwa wagukunze akabura uko abikubwira agerageza kuvuga amagambo make, ahubwo agakora mu buryo budasanzwe kugira ngo akwereke ko hari uko agutekerezaho kudasanzwe. Iyo hari icyo umubajije agerageza kugusubiza mu magambo make kandi areba ku ruhanda nk’ufite isoni.

5. Abaza inshuti zawe za hafi byinshi bigendanye n’ubuzima bwawe.

Umukobwa ugukunda cyane yumva yamenya byinshi byerekeranye n’ubuzima bwawe ariko kubera ko aba agutinya bituma yumva yaganira n’inshuti zawe za hafi akazibaza byinshi bikwerekeyeho.

6. Aseka n’ibidasekeje igihe uvuze ikintu muri kumwe.

Ikizakwereka ko umukobwa yaguhengamiye, mu gihe muri kumwe aseka n’ibidasekeje akenshi agira ngo umuhange ijisho cyangwa se ugire icyo umubaza.

7. Akora utuntu dutandukanye kugira ngo umuhange ijisho.

Umukobwa ugukunda akaba yarabuze uko abikubwira akunda gukora utuntu dutandukanye nko kubyina n’ibindi kugira ngo umuhange ijisho.

8. Yigira inshuti ya hafi y’abo mukunze kuba muri kumwe.

Umukobwa wagupfiriye ariko akaba yarabuze uko abikubwira akenshi uzasanga agerageza kwiyegereza abo mugendana abigireho inshuti kugira ngo nawe abone uko akwiyegereza.

9. Nta na rimwe azagerageza gutangiza ibiganiro muri kumwe.

Amasoni aba ari menshi ku buryo agerageza kugira icyo avuga keretse hari icyo umubajije. Agerageza kugia ngo mudahuza amaso kuko aba yumva afite isoni zirenze.

10. Akunda kugukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Umukobwa ugukunda azagukurikirana bucece ku mbuga nkoranyambaga agamije kureba niba nta bandi bakobwa mukundana kuri izi mbuga.