Zuchu yavuze impamvu yatumye yahukana akanasiba amafoto ye na Diamond ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya, Zuchu aherutse gusiba amafoto ye yose ari kumwe na Diamond ku mbuga nkoranyamaga bitera benshi urujijo. Gusa kuri ubu yatanze  umucyo ku cyabimuteye ndetse n’inkuru zamuvuzweho ko aheruka kwahukana.

Unyuze ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzikazi usanzwe ufashwa na Wasafi studio, usanga ibyo yari yaragiye atangaza byose yabisibye ibindi arabihisha ku buryo hasigayeho posts enye gusa kandi nazo zidafite aho zihuriye na Diamond Platnumz.

Zuchu wamamaye ndetse akanakunda mu ndirimbo zitari nkeya kuri ubu yatangaje ko icyatumye yahukana agata Diamond na mama we ndetse na mushikiwe ari uko arammbiwe kubana n’umugabo utuma bahora bamutuka. Ngo ndetse arambiwe guhora mu nkuru za Diamond n’abagore yatandukanye nabo ngo kuko zituma atabona amahoro.

Zuchu yemeza ko ubwo Diamond yari afashe umwana yagaragaje undi mukobwa kamutaka cyane maze bigatuma abantu bamwubahuka mu buryo bubabaje. Ati: “Nagerageje gukomera ariko kugeza ubu intege nke zanjye ni we”.

Uretse kuba Zuchu ari umwe mu bahanzi ba Wasafi, ni umukobwa wakunze kuba hafi ya Diamond Platnumz ndetse aagakora iyo bwabaga kugira ngo amwigarurire ariko kugeza ubu nta hantu na hamwe Diamond yari yumvikana yemeza ko Zuchu ari umukunzi we.