Hatangajwe akayabo kagiye gushorwa mu kugurira mudasobwa abarimu bo mu mashuri abanza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze, REB cyatangaje ko kiri muri gahunda yo gutanga isoko ryo kugurira mudasobwa abarimu ibihumbi 25 bigisha mu mashuri abanza gusa, iyi gahunda ikazatwaa asaga Miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwarimu watangijwe hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga muri buri cyiciro cy’uburezi mu Rwanda, ndetse mu minsi ishize abarimu bigisha mu mashuri atandukanye bagiye bahabwa amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga.

Ubwo yasobanuriraga Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoresereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC),  Shyaka Emmanuel uyobora ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga ya REB yagaragaje ko ubu batangiye umushinga wo gutanga isoko ryo kugura mudasobwa ibihumbi 25 zizahabwa abarimu bamaze guhugurwa bigisha mu mashuri abanza, bakazazifashisha bigisha banakora ubushakashatsi.

Shyaka Emmanuel ati: “Zizahabwa abarimu kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi , gutegura amasomo yabo neza no kuyatanga. Zizahabwa abarimu bose bo mu mashuri abanza kandi bose bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishiriza”.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko muri Kanama 2024 izi mudasobwa zizaba zageze ku barimu zigenewe ku buryo mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 zizatangira gukoreshwa akanemeza kandi ko uko amikoro azagenda aboneka ariko bazagenda bongera umubare w’abarimu bagomba guhabwa mudasobbwa ku buryo mu mwaka wa 2025 abarimu bose bo mu mashuri abanza uko ari ibihumbi 67 bazaba bafite mudasobwa binyuze muri gahunda ya “One Laptop per Teacher”.

Umubare w’abarimu bafite mudasobwa wavuye ku 4823 mu mwaka wa 2017 ugera ku 16.517 mu mwaka wa 2023 mu gihe abarimu bo mu mashuri aanza gusa bagera ku bihumbi 67.