Imvugo ishinja Abayahudi kwica Yezu Kirisitu igiye guhindurwa icyaha muri Amerika

Bamwe mu badepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze umushinga w’itegeko aho kuvuga ko Yezu Kirisitu yishwe n’Abayahudi bizaba bigize icyaha cyo kwibasira ndetse no kwanga Abayahudi. Ibi bikaba bigamije guca urugomo rw’ubuhezangunindetse n’urwango bikomeje gukorerwa mu makaminuza yo muri Amerika bikorerwa Abayahudi .

Muri uwo mushinga harimo ko uzajya afatanwa ibimenyetso byo kwibasira, gukwena cyangwa kuvuga ko Abayahudi aribo bishe Yezu, azajya akurikiranwa n’amategeko ndetse agahanwa.

Kuri uyu wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo uyu mushinga wagejejwe imbere y’Abadepite maze utorwa n’abadepite 320 mu gihe abandi 91 aribo bawanze, icyakora Ishami ryita ku Burezi muri Amerika niryo ryahawe inshingano zo gukurikirana ikibazo cyo kwibasira Abayahudi mu mashuri yo muri iki gihugu hagendewe ku bibera mri ayo mashuri.

Muri uwo mushinga w’itegeko kandi harimo ko mu bindi byaha bizajya bihanirwa harimo nk’imvugo ivuga ko Abayahudi aho bari hose ku isi baharanira inyungu za Isiraheli kurusha iz’ibihugu bafitiye ubwenegihugu.

Umwe mu badepite batatoye iri tegeko witwa Taylor Greene yanditse ku rukuta rwe rwa X avuga ko nk’umukirisitu adateze gutora iri tegeko ngo kuko rinyuranyije n’ibyanditswe byera, ngo kuko ubwo Yezu yatangwaga na Herode ngo bajye kumubamba byakozwe n’Anbayahudi.

Ibi bibaye mu gihe guhera mu kwezi kwa Mata 2024 abanyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye zo muri Amerika batangiye kwigaragambya basaba Amerika ko yasaba Isiraheli guhagarika intambara muri Gaza. Ni imyigaragambyo yatangiye iba mu mahoro ariko yaje kugenda ihindura isura ubwo abashinzwe umutekano biraraga muri abo banyeshuri.