Musanze: Kutagira icyumba cy’abakobwa bituma bahitamo gusiba ishuri iyo bageze mu kwezi k’umugore

Abanyeshuri b’abakobwa biga mu kigocy’amashuri cya Gatovu giherereye mu murenge wa Gataraga ho mu karere ka Musanze barasaba ko bakubakirwa icyumba cy’abakobwa ngo kuko kuba ntacyo bafite bibabangamira aho bamwe bahitamo gusiba amasomo mu gihe bagiye mu mihango.

Nk’uko iyi nkuru tuyikesha IMVAHO NSHYA aho bamwe muri aba banyeshuri baganiriye n’iki kinyamakuru, bavuga ko icyumba cy’umukobwa bacyumva nk’amateka ngo kuko bo ntacyo bagira bityo ngo iyo bagiye mu mihango bahitamo gusiba ishuri kuko nta bufasha baba bizeye ko barabonera ku ishuri.

Aba bakobwa biga kuri GS Gatovu bakomeza bavuga ko icyakoze hari akantu k’impfundanwa gakoresheje imbaho za tiriplegisi ariko nako kakaba kagoranye kukinjiramo ngo kuko bibatera isoni iyo bakinjiramo abahungu babashungereye.

Umwe ati: “Hari akantu k’akumba na ko k’imfunganwa. Kugira ngo ukinjiremo rero abahungu hano baba badukanuriye, bakadukwena ku buryo twiganyira kwinjiramo tugahitamo kwisibira tukaza tumaze koroherwa. Tekereza rero nk’abakobwa icumi turamutse tugiriye rimwe mu mihango ubwo byagenda gute?”

Aba banyeshuri bakomeza bavuga ko uku gusiba kwa hato na hato kubagiraho ingaruka mu myigire yabo ngo kuko iyo asibye akazaza barakoze isuzuma bimuviramo gutsindwa bityo bakaba basaba ko bahabwa icyumba cy’umukobwa nk’uko ku bindi bigo by’amashuri bimeze.

Rwamuhizi Theophie, umuyobozi wa GS Gatovu na we ahamya iby’aya makuru ndetse agashimangira ko kutagira icyumba cy’umukobwa bigira ingaruka ku myigire y’umwana w’umukobwa.

Nya gihe kinini gishize ishuri rya GS Gatovu ribayeho kuko ryafunguye imiryango taliki ya 1 Gashyantare mu mwaka wa 2021 ritangirana abanyeshuri bageraga kuri 600 ariko kuri ubu rikaba rimaze kugira abanyeshuri 1011, muri bo abasaga 500 bakaba ari abakobwa.