Polisi yarashe abakekwaho kwica umukozi w’umurenge wa Remera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Gicurasi 2024 nibwo Polisi yarashe abantu babiri bakekwaho kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’umurenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Abo bantu uko ari babiri bakaba barashwe bagerageza gutoroka inzego z’umutekano ubwo bari bagiye kwerekana abo bakorana.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru k nyuma y’igihe hakorwa iperereza hari babiri bari bamaze gufatwa bikekwa ko bagize uruhare mu rupfu rwa Ndamyimana Elyse  wari umukozi w’umurenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Ati: “Iperereza ryakozwe ryaje gusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ibikorwa by’ubujura mu mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru bifashishije ibyuma. Umwe yari atuye ku Gisozi undi yari atuye i Gasanze. Gahunda zose z’ubujura baziteguriraga ku Kinamba”.

Polisi ivuga ko abo bajura bari baragiye bafungwa inshuro nyinshi mu bigo bifungirwamo inzererezi ndetse no mu magereza, umwe muri bo akaba yaherukaga no gukatirwa igihano gisubitse ubwo yari yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Bakaba barashwe n’abapolisi kuri uyu wa Gatanu ubwo bageragezaga kwiruka banyuze mu byerekezo bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi yaburiye abishora mu bikorwa bibi nk’ibyo ko bakwiriye kubihagarika kuko nibatabireka inzego z’umutekano zizabarwanya.