Polisi yavuze ku mwana w’i Muhanga ukomeje kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara ku ishuri yambaye impuzankano ya polisi

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana ifoto y’umwana wagaragaye ku ishuri yigaho yambaye ishati y’impuzankano ya polisi y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko uyu mwana ari uwo mu karere ka Muhanga aho yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku ishuri rya EP Katenzi riherereye muri ako karere aho bivugwa ko umwana yavuze ko iyo shati yayikuye mu rugo ngo akaba ari iy’umubyeyi we, mu gihe umubyeyi we ntaho ahuriye n’igipolisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko uriya mwenda uwo mwana yagaragaye yambaye wakoreshwaga hambere, kuri ubu ukaba utagikoreshwa na Polisi y’u Rwanda, gusa bikaba bitabujije ko Polisi igiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane uko uwo mwenda wageze mu maboko y’uriya mwana.

SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati: “Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Katenzi waje ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubu ngubu. Ubuyobozi bw’ishuri bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye”.

Abakwirakwiza ifoto y’uyu mwana ku mbuga nkoranyambaga zitandikanye bayivugaho ibitandukanye aho bamwe bavuga ko umwana yivugiye ko iyo shati se umubyara ayambara iyo bigeze mu ijoro maze ngo bakabona aragiye batazi iyo agiye. Gusa benshi bakomeje gusaba ko ababyeyi b’uyu mwana bakorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri aho iyo shati yaturutse.