Umutoza Jose Mourinho yahishuye impamvu atajya areba imikino ya Chelsea

Umutoza Jose Mourinho wigeze gutoza Chelsea ndetse akayandikamo amateka atarigera yandikwa n’undi mutoza yavize ko yirinda kugera ku kibuga cya Chelsea ngo kuko yanga ko abantu benshi bamubaza niba azayigarukamo kandi icyo kibazo kiri mu bimubangamira.

Uyu mutoza yanditse amateka akomeye muri yi kipe aho yayifashije kugera ku bikombe bitatu bya Premier League, ibikombe bitatu bya League Cup ndetse na FA Cup.

Ubusanzwe Jose Mourinho w’imyaka 65 aturanye n’ikibuga cya Stamford Bridge aricyo cya Chelsea kuko kukivaho ujya iwe akoresha iminota ibiri gusa, ariko nubwo yahakoreye amateka akaba avuga ko yirinda kujyayo mu buryo bwo kwanga ko abantu benshi bamubaza ikibazo kimubangamira.

Mu kiganiro yagiranye na A Bola, Mourinho ahomeza avuga ko nubwo aturanye na Stade ya Chelsea aho iyo ari iwe aba yumva amajwi y’abafana umupira, ariko ngo yafashe icyemezo cyo kwirinda kujyayo ubwo yumvaga bavuga izina rye bose bamubaza niba azagaruka gutoza Chelsea mu gihe icyo kibazo adashaka gukomeza kucyumva yafashe icyemezo cyo kujya ajya kurebera umupira ku bindi bibuga.

Jose Mourinho yatoze ikipe ya Chelsea mu bice bibiri aho ubwa mbere yayivuyemo mu mwaka wa 2007 yirukanwe, nyuma aza kugaruka ariko nanone yongera kwirukanwa mu mwaka wa 2015.