AFC yasabye leta ya Congo kuvana ingabo mu mujyi wa Goma

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikari ryasabye leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukura abasirikari mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kurinda abaturage ingaruka z’intambara.

Ibi AFC ibitangaje nyuma y’uko kuwa 3 Gicurasi 2024 mu nkambi ya Mugunga iherereye muri uyu mujyi haguye igisasu, umutwe wa M23 ukavuga ko cyarashwe n’abasirikari ba leta ya Congo ndetse ukongeraho ko hapfuye hakanakomereka benshi.

Ni mu gihe, Umuvugizi w’ingabo za leta ya Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru, Lt. Col. Ndjike Kaiko Guillaume we yavuze ko icyo gisasu cyarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ubwo bawugabagaho ibitero mu nkengero z’umujyi wa Sake.

Ihuriro AFC ryavuze ko bimaze kumenyerwa ko iyo ingabo za leta ya Congo zirimo gutsindwa zirasa ku basivile badafite aho bahuriye n’imirwano maze zikabeshyera umutwe wa M23. Aha AFC yatanze urugero rw’ibyabaye i Kibumba, Kibirizi, Mweso, Karuba, Mushaki na Kirolirwe.

AFC yagize iti: “AFC irasaba leta ya Kinshasa gukura ingabo mu mujyi wa Goma wose kuko ibikorwa bigize icyaha by’iri huriro ry’abagizi ba nabi rimaze amezi menshi ritwara ubuzima bw’abawutuye”.

AFC kandi yavuze ko ingabo za Congo zashinze imbunda rwagati mu baturage no mu nkambi z’abavanywe mu byabo n’intambara, yibutsa ko iki gikorwa gihanwa n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara.

Ihuriro AFC ryashinzwe mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2023 riyobowe na Corneille Nanga wigeze kuyobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.