Kigali: Umugabo yagiye kwa muganga abonye batinze kumuvura akora ibintu bigayitse birangira ajyamywe kuri Polisi

Umugabo witwa Ndagijimana Roberi yagiye kwivuriza ku bitaro bya Muhima biherereye mu murenge wa Muhima wo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, abonye abaganga batinze kumwitaho afatwa n’umujinya niko kwadukira imodoka zari aho amenagura ibirahuri byazo.

Amakuru avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki 2 Gicurasi 2024 aho uyu mugabo yaje ku bitaro bya Muhima maze ngo akahamara umwanya munini nta muganga umwitaho kandi arimo kuribwa, bikaba aribyo byatumye agira umujinya w’umuranduranzunzi kugeza ubwo amenaguye ibirahuri by’imodoka ebyiri z’ibitaro zari ziparitse aho.

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, Dr Mugisha Steven yahamije aya makuru anemeza ko uwo mugabo bahise bamufata bamushyirkiriza Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Muhima.

Dr Mugisha yagize ati: ” Ahagana saa sita n’iminota nk’icumi hari umurwayi waje kwivuriza hano witwa Ndagijimana Robert, yaje kwivuza nk’abandi barwayi basanzwe ava gufotoza ibyangombwa bye, mu gihe ategereje ko bamwakira kuko twari twagize ibibazo mu ikoranabuhanga dukoresha tuvura abarwayi, rero yamaze nk’iminota 20″.

Dr Mugisha yakomeje avuga ko ubwo abaganga barimo basobanurira uyu muturage ko agomba gukomeza kwihangana bakabanza bagakemura ikibazo cyari mu ikoranabuhanga, ngo yahise afatwa n’umujinya maze afata icyuma cyari hafi aho aragenda amena ibirahuri by’imodoka y’ibitaro, babona yadukiriye n’indi y’umushinda wa USAID yari yazanye ibikoresho nayo ayimena ibirahuri.

Abacungagereza bari aho bari bazanye umurwayi nibo bahise bahagoboka bafata uwo mugabo witwa  Ndagijimana Patrick maze bamushyikiriza Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Muhima iri hafi aho.