Muhanga: Ku rugomero rwa Nyabarongo hatoraguwe umugore uhetse umwana

Ku rugomero rwa Nyabarongo ruri mu murenge wa Nyarusange ho mu karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatanu taliki 3 Gicurasi 2024 hatoraguwe umurambo w’umugore uhetse umwana bapfuye, bikekwako batwawe n’umugezi wa Nyabarongo.

Amakuru avuga ko umuryango wa ba nyakwigendera wari watangiye gushakisha nawo waje kwemeza ko babonetse bapfuye aho bavuga ko uwu mugore yavuye iwe mu rugo mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Nkoto mu murenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi ahetse umwana ubwo yari agiye ku isoko riherereye mu murenge wa Musange ho mu karere ka Nyamagabe.

Amakuru akomeza avuga ko uyu nyakwigendera yageze mu isoko arahaha, arikorera arataha maze aza gutwarwa n’umugezi witwa Mbirurume ubwo yarimo awambuka, aburirwa irengero atyo, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo umurambo watoragurwaga ku rugomero rwa Nyabarongo ruherereye mu karere ka Muhanga.

Murumuna wa nyakwigendera witwa Murekatete Philomena yagize ati: “Niwe batubwiye ko bamurohoye n’umwana, RIB yaduhamagaye ngo tuze kubatwara, ariko na n’ubu imvura iri kugwa nta bushobozi bwo kugerayo dufite, baracyari i Muhanga. Turasaba ko ubuyobozi bw’umurenge nwadutabara. Urumva gushyingura imirambo ibiri, ntawe uterwa yiteguye, turasaba ubufasha”.

Murekatete akomeza avuga ko umugezi wa Mbirurume ukeneye ikiraro ngo kuko aho bambukira nta kiraro gihari, bityo bikaba bisaba kuvogera mu mazi. Akemeza ko umugezi wa Mbirurume wo na Mwogo ari imigezi ikunze guhitana ubuzima bw’abantu.