Rusizi: Umusore ukiri muto yafashe icyemezo kigayitse nyuma yo kubeshywa urukundo n’umukobwa w’imyaka 21

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 wabaga mu karere ka Rusizi aho yakoraga yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 21 amubeshye ko bakundana nyamara uwo mukobwa afite undi musore bakundanaga uba i Kigali.

Amakuru aturuka mu karere ka Rusizi aho ibi byabereye aravuga ko uyu musore witwa Ishimwe Ramazani yasanzwe yimanitse mu mugozi kuri uyu wa Gatanu taliki 3 Gicurasi 2024 mu masaha ya mugitondo aho yabaga mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi.

Mbere y’uko uyu musore yiyahura ngo yasize yanditse arupapuro avuga ko yiyahuye kubera uwo mukobwa wamubeshye urukundo kugeza ubwo Ishimwe ajya kumwereka ababyeyi be mu karere ka Rulindo aho yavukaga nyuma agasanga amubeshya ngo kuko yari afite undi musore bakundana uba i Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bugarama, Bacabaseme Jean Claude yemeje iby’aya makuru avuga ko iyi nkuru nabo bayimenye mu ma saa tatu, ko Ishimwe yiyahuye kubera uwo mukobwa ndetse yongeraho ko uwo mukobwa ari we wamubonye mbere.

Bacabaseme yavuze ko bakimara kumenya iyi nkuru, inzego zirimo Polisi, RIB ndetse n’inzego z’ibanze bahise bahagera ariko ntibirirwa bajyana umurambo ku wupimisha kubitaro ngo kuko icyamwishe cyagaragaraga. Yaboneyeho kandi no gusaba abakundana ko igihe batagize ibyo bumvikanaho ntawe ukwiye kwiyahura ngo kuko ari ukwibuza ubuzima.