Rusizi:Umusore yanyweye umuti wica imbeba ahahurira n’akaga gakomeye

Mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Bugarama, akagari ka Nyange mu mudugudu wa Rusayo, haravugwa inkuru y’umusore witwa Ishimwe Patrick aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 3 Gicurasi 2024 yanyweye umuti wica imbeba agamije kwiyahura ariko ntiyapfa.

Amakuru aravuga ko uyu musore yaguwe nabi cyane ndetse arazahara ngo kuko abaturanyi batabajwe maze bihutira kumujyana ku Bitaro bya Mibirizi biri muri aka gace aho kugeza ubu atarabasha kuvuga ngo asobanure icyamuteye kunywa umuti wica imbeba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bugarama, Bacebaseme Jean Claude yemereye Umuseke dukesha iyi nkuru iby’aya makuru avuga ko Ishimwe Patrick arimo gukurikiranwa n’abaganga aho bategereje igisubizo cy’ibyo baremeza.

Bacebaseme yaboneyeho gusaba abaturage ko badakwiye kwiyambura ubuzima ngo kuko atari wo muti w’ibibazo ko ahubwo bakwiriye kwegera inshuti n’ubuyobozi kugira ngo barebe uko babikemurira hamwe.

Muri izi mpera z’iki cyumweru kandi muri uyu murenge wa Bugarama humvikanye indi nkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 na we wiyambuye ubuzima akoresheje umugozi maze asiga yanditse urupapuro ruvuga ko abitewe n’agahinda yatewe n’umukobwa yakundaga.

Imibare y’Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko 60% by’abantu biyahura baba bafite agahinda gakabije, naho 90% baba bafite indwara zo mu mutwe.