Umugabo wa Zari Hassan erifuza kumvana imitsi na Harmonize

Shakib Lutaaya, umugabo wa Zari Hassani yandikiye umuhanzi wamamaye cyane muri Tanzaniya ndetse no muri Afurika muri rusange amusaba ko bashaka ikibuga bagaterana amakofe, avuga ko bazabikora ndetse hari n’abafana bakabihera ku mafaranga.

Harmonize akimara kubona ubu butumwa, ntiyabwihereranye ahubwo yahise abusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zose akoresha mazeĀ  arenzaho (stickers) ziseka cyane.

Ibi Shakib Lutaaya abyandikiye Harmonize nyima y’iminsi Harmonize ataye akubise Baba Levo ndetse akamuniga bikaza kurangira aciwe amande y’uko yamusuzuguje mu bantu, ariko Baba Levo agatangaza ko yashatse kurwana na Harmonize akabura aho afata kubera ukuntu ari umusore.

Mu butumwa Shakib yandikiye Harmonize, yagize ati: “Umunsi mwiza Buddy! Twazategura umukino hagati yanjye nawe ukabera muri Tanzaniya. Tuzakoreramo amafaranga hanyuma tunayafashishemo abantu. Ntegereje igisubizo cyawe”.

Mu kumusubiza, Harmonize yifashishije amashusho yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza arimo gukora imyitozo ngororamubiri, maze arandika ati: “Reba ako kabanza, bishobora gutuma uhita uhindura ibitekerezo”.

Si ibyo gusa kuko ubwo Harmonize yasangizaga ubwo butumwa, hepfo yanditseho ati: “Zari wabimenye? Umugabo wawe arimo kugerageza gukina n’urupfu.

Aba bombi ntibaremeza niba koko bazahura ngo abantu baze kwifanira iryo kofe, gusa ikiriho nuko Shakib Lutaaya yifuza ko bahura bagakozanyaho ndetse bakanahakorera ifaranga mu gihe Harmonize we arimo kwigereranya n’urupfu.