Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yavuze ku Barundi bareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukurarinda yagaragaje ko ikirego Abarundi baherutse kugeza mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashinja u Rwanda kugira uruhare mu gitero cyagabwe i Bujumbura nta shingiro gifite.

Imiryango igera kuri itandatu itegamiye kuri leta mu Burundi niyo yatanze ikirego isaba urukiko guca leta y’u Rwanda indishyi ingana na Miliyari 3 z’amadolari, ni ukuvuga hafi Miliyari 3873 z’amafaranga y’u Rwanda, isobanura ko yazifashishwa mu gusana ibyangirijwe n’icyo gitero.

Iki gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ku italiki ya 22 Ukuboza 2023 muri zone ya Gatumba aho leta y’u Burundi yumvikanye ivuga ko abayobozi b’uyu mutwe bafite ibiro mu Rwanda ngo ndetse ko ari rwo ruha imyitozo abasirikari b’uwo mutwe n’inkunga y’amafaranga.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yagaragaje ko imiryango itari iya leta ishobora kuba idafite ububasha bwo kurega leta. Ati: “Ari ikirego guverinoma y’u Burundi yatanze ibyo nabyumva, nagira icyo mbivugaho. Umuntu yanareba kubirebana n’ububasha. Umuryango utari uwa leta ufite uburenganzira bwo kurega leta runaka? Icyo kizigwaho”.

Alain Mukuralinda yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara bakorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kandi ko Perezida Evariste Ndayishimiye n’umugaba mukuru, General Prime Niyongabo babyivugiye ubwabo, banabisinyaho.

Ati: “Dufite inyandiko Perzida wa Repubulika y’u Burundi n’Umugaba w’Ingabo bashyizeho umukono imbere y’abandi bakuru b’ibihugu bo mu karere, bemeza ko RED Tabara iba muri Congo”.

Mukuralinda yibukije ko ingabo za leta y’u Burundi zagiye mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa RED Tabara, kandi zayisanze muri Congo aho kuba mu Rwanda, bitandukanye n’ibyo Perezida Ndayishimiye yatangaje nyuma y’igitero cya Gatumba.