Dore ibimenyetso bitandatu bizakubwira umugabo uzi gutera akabariro neza

Abantu benshi baryoherwa no kugira umukunzi ndetse bagashinga urugo, ariko bamagera mu buriri gutera akabariro ngo umukunzi aryoherwe bikabananira. Ndabizi numara gusoma iyi nkuru uramenya ko uzi gutera akabariro neza cyangwa ko umugabo wawe azi kugatera neza kuko abenshi bakunze kwicira urubanza bibaza niba koko babizi.

Hano hari ibimenyetso bitandatu bizakubwira ko koko umugabo ari umuhanga mu gutera akabariro;

1. Arabyina.

Nimvuga ngo umugabo uzi gutera akabariro neza arabyina, ntiwumve kubyina imbyino bisanzwe. Ahubwo hano ndashaka kuvuga ko uwo mugabo yiyegereza umugore we neza, agatera akabariro atuje ku buryo agera aho abikora ameze nk’unyonga kugeza ubwo umugore na we yumva ko ibintu birimo gukorwa mu muziki.

2. Agasomyio ke akagenza buhoro yitonze.

Niba umugabo abumbuye umunwa ngo asome umugore, ururimi agomba kurutosa, umunwa akawujyana buhoro buhoro adahubuka. Agomba gufata iminwa, umwe kuri umwe noneho igihe ururimiruhuye agasa n’umwenyuyemo gakeya. Icyo gihe umugore aba yumva yashize ku buryo imibonano imuryohera.

3.  Atuma umugore we yiyumvamo ubwiza.

Umugabo uzi gutera akabariro ntashobora kubwira umugore we ko aryoshye, ahubwo uko agenda amukorakora anamwiyegereza nibwo bituma umugore yiyumvamo ko aryoshye. Ikindi kandi uko umugabo areba umugore nibyo bituma umugore yiyumvamo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

4. Ashyira amaboko mu bice by’ingenzi by’umugore we.

Ubundi hari abazi ko ngo gukorakora igitsina cy’umugore aribyo bimukururira mu kumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, ariko sibyo. Ubundi ikizakwereka umugabo uzi gutera akabariro nuko mu gihe arimo gusomana n’umugore agenda amukorakora mu mutwe agafata umusatsi agenda awuguyaguya, akamanuka akagera no ku matwi agenda ayakorakora buhoro buhoro.

5. Ntajya avuga ku byerekeranye n’imibonano mpzabitsina.

Ubusanzwe hariho abagabo babwira abagore babo ngo bakore imibonano mpuzabitsina, ariko umugabo uzi gukora imibonano mpuzabitsina ntuzumva avuze iryo jambo ahubwo uko agenda yegera umugore, amukorakora kugeza ubwo bombi biyumvamo icyo kintu. Mbese ibikorwa bye birivugira.

6.  Aba azi kuyobora ibitekerezo by’umugore

Umugabo uzi icyo gukora ni wawundi uzi kumenya niba umugore ashaka gukora imibonano mpuzabitsina atabimubwiye ubundi akamenya uko arabimuyoboramo.