Ikipe y’umurenge wa Rubengera niyo yegukanye irushanwa Kagame Cup 2024

Ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Rubengera yari ihagarariye akarere ka Karongi n’intara y’Iburengerazuba, niyo yegukanye irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup wa 2024 mu makipe y’abagabo, itsinze ikipe y’umurenge wa Kimonyi  yari ihagarariye akarere ka Musanze ku bitego 2-0.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa wabereye kuri stade Umuganda iri mu karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru taliki 5 Gicurasi 2024.

Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere akinwa guhera ku rwego rw’umurenge, hagakinwa imikino irimo; umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Ikibuguzo, gusimbuka urukiramenye, amagare, gusiganwa n’amaguru,…

Muri uyu mukino waberaga kuri sitade umuganda, ikipe ya Rubengera yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 27 w’umukino, ariko ntibyayiciye intege kuko ku munota wa 44 yahise ifungura izamu, itsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa 77 w’umukino, ikipe ya Kimonyi yo mu karere ka Musanze nayo yaje kubona ikarita itukura bituma noneho bakina banganya umubare w’abakinnyi aho bari abakinnyi 10 kuri buri ruhande. Maze ku munota wa 87 ikipe ya Rubengera itsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2-0.