Nusoma iyi nkuru ukamenya akamaro k’ibijumba n’indwara bivura bikanazirinda ntuzongera kurara utabiriye

Ibijumba bikungahaye ku cyitwa “Bêta-Carotène” ariyo ituma biryoherera ndetse umubiri w’umuntu urayikoresha ukayikuramo vitamini A. Ibijumba kandi bikungahaye ku cyitwa “Antioxydants” irinda umubiri w’umuntu gusaza vuba. Ibijumba kandi bikungahaye kuri vitamini nyinshi zigiye zitandukanye, aha twavugamo nka B6, B2, B5 na C. Byifitemo kandi ibinyabutabire bya Manganese na Cuivre.

Ibijumba muri rusange bifite ibyiza byinshi;

1. Ibijumba ni byiza cyane ku barwayi ba diyabete kuko cyifitemo isukari y’umwimerere igenda ikaringaniza isukari yo mu maraso.

2. Ibijumba bifasha mu migendekere myiza y’igogora kuko bikungahaye ku cyitwa “fibres” ifasha mu igogora. Ikijumba kandi kirinda impatwe ndetse kikanarinda kanseri y’urura runini.

3. Ibijumba byingerera umubiri w’umuntu ubudahangarwa kuko byifitemo vitamini D ikomeza amagufa, amenyo, imitsi, uruhu ikanatuma umuntu agira imbaraga.

4. Ibijumba bituma umutima ugira ubuzima bwiza kuko byifitemo ubutare bwa Potassium igenda igasenya Sodium ishobora gutuma umutima udakora neza. Ikkindi kandi ibijumba bikungahaye kuri vitamini B6 ikumira impanuka zo guturika kw’imitsi yo mu mutwe.

5. Ibijumba bifasha mu mikurire y’umwana ukiri mu nda kuko byifitemo icyitwa “Acide Folique” kandi abagore batwite barayikenera cyane kuko ituma umwana akura neza mu nda.

6. Ibijumba bikize kuri vitamini C ikenerwa mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu muri rusange.

7. Ibijumba bikungahaye ku kinyabutabire cya “Fer” ifasha umubiri w’umuntu ikawurinda ikibazo cyo kubura amaraso.

8. Ibijumba bifasha abakobwa cyangwa abagore bajya mu mihango bakababara, kuko byifitemo ibinyabutabire bya Manganese na Fer, ibyo rero bifasha abagira imihango ikabababaza.

9. Ibijumba bituma umuntu agira umusatsi mwiza kubera Bêta-carotène ibamo kandi nyinshi ituma umusatsi umera kandi ugakura neza.

Ku rubuga www.topsante.com bavuga ibyiza byo kurya ibijumba ariko bakongeraho n’ibyiza byo kurya amababi yabyo. Bvuga ko nubwo amababi y’ibirayi yifitemo uburozi, nyamara amababi y’ibijumba yo ni meza ndetse aribwa kimwe n’izindi mboga kandi akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.