Polisi yapakiye ibyuma byo mu rusengero inambika Pasiteri amapingu ubwo barimo bahimbaza

Mu gihugu cya Kenya, abapolisi binjiye mu rusengero bakusanya ibyuma bikoreshwa mu guhimbaza ndetse n’umupasiteri wari uyoboye amateraniro bamwambika amapingu baramutwara ubwo bamusanze akusanya amaturo abakirisitu bari bamaze gutanga nk’uko bitangazwa n’inzego zibishinzwe.

Ibi byabereye mu gace ka Kinyenya ho muri Kenya, amakuru akavuga ko uru rusengero rwavuzweho ko rurimo gutangirwamo ruswa aricyo cyatumye abapolisi bihutira kujya gufata pasiteri.

Muri uru rusengero bakaba bari bari mu gikorwa cyo kwitanga aho bakusanyaga amaturo, ngo ndetse hari hari n’abayobozi bo mu nzego za leta bari batumiwe. Ariko igikorwa bikavugwa ko cyajwe kangizwa n’abo mu Ihuriro rya UPDA (United Democratic Alliance) riyoborwa n’uwitwa Mugirango nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Iki gikorwa cyo gutanga ruswa mu rusengero cyaberaga mu Itorero ry’Imana rya Kisiri, kikaba cyari kibaye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nk’uko ikinyamakuru cyo muri Kenya, The Citizen cyabitangaje.

Umwe mu bagize iryo torero yagize ati: “Ntabwo twahabwa umugisha w’Imana niba tuza mu nzu yayo hakabamo imvururu. Ntabwo twakumva ijambo ry’Imana”.