Producer Pakkage yikome mugenzi we Element ukomeje kwiyitirira injyana ya ‘Afro Gako’

Muhirwa Fabrice uzwi cyane nka Producer Pakkage muri Country Records yikomye mugenzi we Element bahoze bakorana avuga ko atagakwiye kwiyitirira injyana ya Afro Gako ngo kuko atari we wayivumbuye ahubwo yavumbuwe na Studio ya Country Records.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko injyana ya Afro Gako ari umushinga wa Noopja ndetse ko ari we wazanye icyo gitekerezo akigeza kuri Element ubwo yari agikorera muri Country Records, ariko aza kuhava batarayishyira mu bikorwa.

Producer Pakkage avuga ko akigera muri iyi Studio umushinga wa mbere  Noopja yamusanganije ari injyana ya Afro Gako, ndetse ko yari isanzwe ifite izina ariko aza gutangazwa no kumva agenda Element ayiyitirira.

Ati: “Nyuma yo kunganiriza uyu mushinga, Afro Gako twayitangiriye ku Nkombo, aba ari aho dutangira gukorera. Nibwo twakoze Agahungu ya Juno ndetse n’Akayobe ya Manick Yani na King James”.

Uyu musore akomeza avuga ko yahisemo kugana itangazamakuru kugira ngo ashyire ukuri ahabona, Element areke gukomeza kuyobya abantu.

Ku ruhande rwa Element we agaragaza ko iyi njyana ya Afro gako ari iye ndetse ko yafashe igihe ayikoraho aho byamutwaye imyaka 4, akavuga ko yagerageje guhuza injyaba Gakondo ya Kinyarwanda ba AfroBeats ndetse akabiha izina rya “Afro Gako”, ko bityo abantu bakwiye kuva mu buyobe bakareka ibihuha bihwihwiswa na Country Records.