Ruhango: Ibyishimo ni byose nyuma yo kubakirwa ikiraro kinyuze mu kirere cyatwaye asaga miliyoni 92

Abaturage bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mbuye bishimiye ikiraro kinyuze mu kirere bubakiwe ku mugezi witwa Ururumanza uhuza akagari ka Mwendo na Gisanga, bakaba bacyirezeho ubuhahirane ndetse no kubarinda impanuka zakundaga kubera kuri uyu mugezi zitewe n’ibiza by’imvura.

Ubwo bari mu muhango wo gutaha iki kiraro kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024, aba baturage bagaragaje ko kigiye gutuma bagitana ubuhahiranebwuzuye umutekano ndetse n’abana babo bakajya ku ishuri ntacyo bikanga.

Umuturage witwa Akumunezero Jean Damascene avuga ko uyu mugezi wamuhekuye ukamutwara abana babiri ariyo mpamvu kuri ubu iki kiraro akibonamo ubuzima bushya. Ati: “Uyu mugezi w’Ururumanza watwaye ubuzima bwa bamwe mu baturanyi harimo n’abana banjye, ariko ubu noneho ndahamya ko bitazongera”.

Uyu muturage kandi ashimira ubuyobozi bwabubakiye iki kiraro akavuga ko bahaboneye n’akazi, bakahakura amafaranga yabafashije kwiteza imbere mu buryo butandukanye, bagatanga mituweri ndetse bakishyurira n’abana amashuri.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens na we ashimira ubuyobozi bukuru ndetse agasaba abaturage kubungabunga icyo kiraro. Ati: “Turashimira Ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bumenya kandi bukita kubyo abaturage bakeneye. Icyo musabwa ni ugufata neza iki kiraro muhawe, mukagikoresha neza mwirinda kucyangiza”.

Uyu muyobozi kandi yihanganishije abaturage babuze ababo batwawe n’uyu mugezi, ababwira ko atari ubundi burangare ubuyobozi bwagize ko ahubwo hagiye habaho imbogamizi y’ingengo y’imari iba idahagije.

Iki kiraro cyuzuye gitwaye agera kuri 92.822.000Frws. Kuri ubu mu karere ka Ruhango hakaba hamaze kubakwa ibiraro birindwi byo mu kirere, ndetse bakaba bateganya no kubaka ibindi.