Abiga muri kaminuza barasabwa kwihangira imirimo bahereye ku byo biga aho gutegereza akazi ko mu biro

Abanyeshuri bo muri kaminuza zo mu Budage basuye bagenzi babo bo mu Rwanda biga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) aho bahugurwa ndetse bagasangira ubunararibonye mu kwihangira imirimo bahereye ku byo biga mu mashuri aho gutegereza kuzasaba akazi.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’ikigo gishinzwe amahugurwa y’amakoperative, ba rwiyemezamirimo ndetse n’ ibigo by’imari iciriritse (RICEM), Kminuza yigenga ya Kigali (ULK), Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM), Umuryango w’Abadage ugamije guhugura ibigo by’imari iciriritse ndetse na Kempten University yo mu Budage.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bungukiyemo byinshi birimo nko kwihangira imirimo aho gutegereza abazabaha akazi, ndetse bakavuga ko ibyo bahuguwe bagiye kubishyira mu bikorwa.

Philine Urfer wiga muri Kempten University yo mu Budage avuga ko yishimiye no guhura na bagenzi be bo mu Rwanda ndetse akaba yizeye ko bizamufungura amaso bityo akazabasha kwihangira imirimo agendeye kubyo yiga mu ishuri.

Uwitonze Jean Claude ushinzwe gahunda muri RICEM yavuze ko bahuriza hamwe abanyeshuri batandukanye kugira ngo babahe amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo ngo kuko kuri ubu kurangiza kwiga ugategereza kuzabona akazi ko mu biro bitakigezweho ariyo mpamvu abarangiza za kaminuza bagomba kububakamo kwishakamo ubushobozi bakihangira imirimo.