Hatangajwe icyatumye Divayi iba imbonekarimwe muri Kiliziya Gatulika

Abasenyeri ndetse n’Abapadiri ba Kiliziya Gatulika mu gihugu cya Uganda basabwe kuzigama divayi itavangiye bari basigaranye yifashishwa mu gitambo cya misa ngo kuko kubona indi bizatinda kubera intambara zikomeje kuba mbi mu Burasirazuba bwo hagati.

Ibi byatangajwe na Padiri Asiku Alfred Tulu uyobora ikigo cya Kiliziya Gatulika ya Uganda gishinzwe amasoko (JW Interservices Ltd) kuw 30 Mata 2024.

Ibi kandi Padiri Alfred yabivuze ashaka kuvuga intambara iri hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023, ndetse n’umuka mubi ukomeje gututumba hagati y’iki gihugu ndetse n’igihugu cya Iran biherutse kugabanaho ibitero.

Padiri Alfred yagize ati: “Ndabamenyesha ko bitewe n’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati, ingendo z’ubwato mu nyanja ya Mediterane no mu nyanja itukura, zarasubitswe izindi zirahagarikwa”.

Akomeza avuga ko ubwato buzana divayi aho mu gihugu cya Uganda, byabaye ngombwa ko bunyura inzira y’inyanja ya Atalantika n’iy’Abahindi bityo Divayi ikaba izagera ku cyambu cya Mombasa aho bagomba kuyifatira ikerewe.

Padiri Alfred akomeza asobanura ko divayi yari itegerejwe aho mu gihugu cya Uganda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, ariko kubera ibyo bibazo byose by’intamara zatumye n’ingendo zihinduka, biteganyijwe ko izahagera mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi.

Mu ijambo uyu mupandiri yatanze yasabye Abepisikopi guha abapadiri amabwiriza yihuse abasaba kuzigama divayi nkeya isigaye mu gihe cy’amezi abiri bazamara bategereje iyo batumije hanze.

Ubusanzwe divayi yifashishwa muri Kiriziya Gatulika mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya aho ishushanya amaraso ya Yezu Kirisitu ubwo baba bibuka urupfu rwe.