Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma bangiwe gusengera iwabo baza mu Rwanda

Ikibazo cy’impungenge z’umutekano muke kirangwa mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyatumye abayisilamu bo muri uwo mujyi bangirwa gusengera muri sitade yaho maze biba ngombwa ko bambuka bajya gusengera muri stade Umuganda yo mu mjyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Sheikh Mutarugera Cudra ni umuyobozi wa Islam mu ntara y’Iburengerazuba, yabwiye KigaliToday dukesha iyi nkuru ko bakiriye abayisilamu benshi bavuye mu mujyi wa Goma, nyuma yo kwangirwa gusengera muri stade yaho. Gusa ngo ntibari babiteguye mgo kuko abo bayisilamu basabye ubuyobozi bwabo gusengera muri stade burabangira maze bubategeka gusengera mu musigiti.

Sheikh Mtarugera yagize ati: “Sinakubwira umubare wabo kuko bari benshi, ariko ubaze imodoka zabo zarengaga 50, twishimiye gusengera hamwe”.

Akomeza avuga ko ubusanzwe abayisilamu benshi badakunda gusengera mu musigiti ku munsi nk’uyu, ariyo mpamvu nyuma yo kwangirwa gusengera muri stade yo kuri Goma benshi bahise bafata icyemezo cyo kwambuka bakaza gusengera ku Gisenyi mu Rwanda.

Gusa ngo nubwo bafatanyije isengesho ariko ngo ntibashoboye kwishimana kuko mu Rwanda bari mu gihe cy’icyunamo.

Ati: “Twababonye turabamenya kuko dusanzwe tuziranye, ariko ibikorwa byo kwishimisha ntibyari gukunda kuko mu Rwanda turi mu Cyunamo. Bamaze gusenga baritahira, kandi bishimiye kuza gusengera mu Rwanda, muri stade bisanzuye nk’uko babyifuzaga”.

Komiseri mukuru w’umujyi wa Goma, Kapend Kamand Faustin, ku italiki 9 Mata yatangaje ko yangiye Abayisilamu gusengara muri stade ahubwo abasaba ko basengera mu musigiti kubera impamvu z’umutekano.