Papa Fancisco yashimagije imibonano mpuzabitsina anatanga impanuro zikomeye

Papa Francisco yavuze ko kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina ari impano iva ku Mana ariko ko ikwiye kwitonderwa atanga umuburo ku bareba amashusho y’imibonano mpuzabitsina (pornography) avuga ko nayo atanga ibyishimo kandi nta mibonano mpuzabitsina ibaye ariko ko ayo mashusho ashobora kubata umuntu.

Ibi Papa Fancis yabivugiye mu kiganiro rusange atanga buri wa Gatatu i Vatican, aho yavugaga ku bikwiye kwirindwa mu nyigisho yise “Shitani y’irari”.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yavuze ko irari ry’umubiri ryangiriza umubano hagati y’abantu ndetse agakomeza avuga ko bigaragazwa n’amakuru ya buri munsi, aho abaza ati: “Ni bangahe batangiye neza cyane ariko nyuma umubano wabo ukarangira nabi?”

Ibi Papa yabivuze mu gihe umuyobozi mushya ushinzwe inyigisho muri Kiriziya Gatulika, Cardinal Manuel Fernandez yanenzwe cyane kubera igitabo cye  yanditse akanagisohora mu mwaka wa 1990 cyitwa Mystical Passion : Spirituality and Sensuarity kivuga ku mibonano mpuzabitsina y’abantu kandi kikavuga cyeruye ku biba iyo umugabo n’umugore bageze ku ndunduro y’imibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro yagiranye Crux , Cardinal Manuel Frnandez yavuze ko icyo gitabo yacyanditse akiri umwana, ko kuri ubu atabasha kucyandika.

Abagendera ku mahame ya kera bakavuga ko iki gitabo cyakabije kurengera aho bamwe banavuga ko Frnandez atari akwiriye uyu mwanya wo guhagararira inyigisho za Kiliziya Gatulika.