Abadepite ntibumva ukuntu amafaranga ahabwa abakinnyi b’amakipe y’Igihugu adakurwaho umusoro

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC) yabajije Minisiteri ya Siporo impamvu amafaranga ahabwa abakinnyi bahamagarwa mu makipe y’igihugu atakurwaho umusoro aho hari arenga Miliyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda ataratanzwe.

Iyi Komisiyo ivuga ko Minisiteri ya Siporo yananiwe gukata, kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mafaranga bahemba ba nyakabyizi aho batigeze babikora ku musoro ungana na miliyoni 84Frws kuko mu gahimbazamusyi kahawe ba nyakabyizi kageraga kuri miliyoni 565 nta 15% byayo bigeze batanga. Ndetse ngo hari na raporo zitatanzwe ku mafaranga agera kuri miliyari 4 yohererejwe za Federasiyo nyamara zakabaye ziboneka hagati y’iminsi 5 n’iminsi 370.

Niyonkuru Zephanie, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yasobanuye ko abakozi ba nyakabyizi batakuweho 15% by’umusoro usigaranwa bari abakorerabushake (Youth Volunteers). Ati: “Bari abakorerabushake federasiyo dukorana na zo zari zazanye, dufite igikorwa cya siporo ariko igihe babazaniye, kubera ko bagombaga guhita babaha 5000Frws bahitaga bayabaha ntibayakataho”.

Gusa akomeza avuga ko nubwo bitahise bikorwa ariko bahinduye uburyo byakorwagamo, ku buryo hari amasezerano cyangwa imikoranire bagirana na za federasiyo n’abo bakorerabushake aho bumvikanye ndetse bakanabishyira mu nyandiko ko uwishyuwe wese aba agomba gukatwa.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yabwiwe ko ayo mafaranga atari amafaranga yahawe abakorerabushake ko ahubwo ari amafaranga yahawe abakinnyi n’abantu ba mu makipe y’igihugu iyo yahamagawe. Yanibukijwe kandi ko abo bantu nabo baba bagomba gutanga umusoro ungana na 15% ku bihembo baba bahawe.