Corneille Nangaa yahakanye ibyo kuva mu bice M23 yamaze gufata

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki ifite umutwe w’igisirikari wa M23 kirwanya ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ryahakaniye amahanga ko ridateze gukura abasirikari baryo mu bice byo mu ntara ya Kivu ya ruguru bafashe ngo kuko ari iwabo.

Ibi bikubiye mu butumwa bwashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nanga uhakana ibyo kuva mu bice bafashe, mu gihe Amerika n’ibihugu by’i Burayi bakomeje gushyira igitutu kuri aba barwanyi babasaba guhagarika imirwano no kuva mu bice bafashe kuva mu mwaka wa 2022.

Corneille Nangaa yatangaje ko kwamagana abarwanyi b’umutwe wa M23 ari uburyarya bubogamiye ku icengezamatwara ry’ubutegetsi bwa RDC buvuga ko ari Abanyarwanda, asobanura ko icyo barwanira ari uburenganzira bw’ubwenegihugu bambuwe ndetse n’ubwa benewabo bahungiye mu mahanga.

Yagize ati: “Ibice M23 igenzura byarabohowe kandi abenshi mu barwanyi bayo nibyo bavukiyemo. Baratashye kandi bari kurwana kugira ngo imiryango yabo imaze imyaka 30 mu buhungiro itahe. Bari kwisubiza ibice banyazwe na FDLR n’imitwe ya Wazalendo kandi intego bafite ni ukurinda abasivile ubutegetsi bubi, bwa kinyamaswa bwa Kinshasa. nk’umunyamuryango wa AFC, M23 iri gutanga umusanzu mu kwimakaza demukarasi n’ubuyobozi bushoboye kandi budaheza”.

AFC ni ihuriro ryashinzwe mu kwezi k’Ukuboza 2023 rifite intego yo gufata ibice byose by’igihugu uhereye mu bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza rikuyeho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi nk’uko Corneille Nanga abisobanura.