Real Madrid yatsinze Bayern Munich bituma igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Ikipe ya Real Madrid yatsinze Bayern Munich biyigoye ibitego 2-1 bya Joselu bituma isanga Borussia Dortmund ku  mukino wa nyuma wa UEFA Champions League utegenyiwe kuzaba taliki ya 1 Kamena 2024. Uyu mukino wari umukino wo kwishyura wa 1/2 aho ubanza waberee mu Budage amakipe yombi agataha anganya ibitego 2-2, kuri ubu hakaba hashakwaga ikipe ysgombaga gusanga Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi ubona ko yihagazeho kuko yasatiranaga cyane ndetse abakinnyi ba Real Madrid bagiye bahusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ariko bikomeza kwanga kuko igice cya mbere cyarinze kirangira umukino ukiri ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri cy’umukino nabwo amakipe yombi yaje afite imbaraga nyinshi ariko akomeza kugenda ahusha uburyo bwo gutsinda. Gusa bigeze ku munota wa  68, Kane yahaye Alphonso Davies umupira muremure undi yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere cya Bayern Munich.

Nyuma y’iminota itanu gusa, ikipe ya Real Madrid yahise yishura igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko Nacho yabanje gukorera ikosa Kimmich.

Bigeze ku munota wa 88 nibwo Vinicius yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu ntiyawufata ngo awukomeze, aribyo byatumye Joselu awumutanga maze aba yishyuye igitego cya mbere.

Ikipe ya Real Madrid yakomeje kwitwara neza ndetse no gusatira kugeza ubwo ku munota wa 90+1 Nacho yacomekeye Antonio Rudiger awuhindura imbere y’izamu Joselu atsinda igitego cya kabiri ariko umusifuzi wo kuruhande aracyanga avuga ko yari yaraririye. Ariko nyuma yo kwifashisha amashusho (VAR) umusifuzi yaje kwemeza igitego, Real Madrid birangira ariyo iyoboye umukino ku gitego 2-1.

Real Madrid yakoze amateka igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya 18 mu gihe inshuro 14 zose yatwaraga igikombe.