Yaka Mwana wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batandatu barimo Yaka Mwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube, aho bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukwirakwiza amashusho agaragaa imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame, n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.

Muri aba bantu batawe muri yombi taliki ya 16 Mata, na taliki 6 Gicurasi uyu mwaka, harimo Mukamana Francine w’imyaka 24 ukoresha YouTube channel yitwa Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T.Bless w’imyaka 27 akagira YouTube channel yitwa Kigali Magazine. Hafunzwe kandi Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana w’imyaka 38, Uwase Natasha w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w’imyaka 26 ufata amashusho anyuzwa kuri izi YouTube channel.

Aba bose bakaba bafungiye kuri station ya RIB ya Nyamirambo aho bakurikiranyweho ibyaha bagiye bakora mu bihe bitandukanye aho bakoraga ibiganiro kuri za shene za YouTube zitandukanye zirimo; Kigali Magazine, Umurava, Sawa Saw Show na Iryakabagari TV. Dosiye zabo zikaba zirimo gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha, icyakora iya Mukamana Francine na Uwase Natasha zo zamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gushyira ahagaragara imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 34 mu gitabo cy’amategeko ahana, No 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 yerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Abakoze iki cyaha baramutse bahamwe nacyo bahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko itarenga itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1Frwa ariko itarenga miliyoni3Frws.

Ivomo: IGIHE