Abakinnyi b’ikipe ikomeye mu cyiciro cya mbere bakingiranywe mu nzu

Bamwe mu bakinnyi ba Fatima WFC ikina mu Cyiciro cya mbere mu makipe y’abagore mu Rwanda bakingiranywe mu nzu nyuma yo kwanga kuyivamo batishyuwe umwenda w’ibirranye by’umwaka wose ikipe yabo itigeze ibahemba.

Amakuru aravuga ko kuri uyu wa Kane taliki 9 Gicurasi 2024 aribwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Fatima WFC bwasezereye abakinnyi kuko bari bashoje umwaka w’imikino maze bubagenera amafaranga ibihumbi 15 Frws nk’imbamba kuri buri mukinnyi.

Byari biteganyijwe ko aba bakinnyi nyuma yo gusezererwa bagombaga kuva mu nzu babagamo nk’abakinnyi igasubizwa nyirayo kuko bari batashye iwabo, ariko siko byagenze kuko bamwe banze kuyivamo bavuga ko barasohokamo ari uko bahawe imishahara y’ibirarane ingana n’umwaka wose ndetse n’uduhimbazamusyi.

Ibi byatumye nyir’inzu aza afunga inzu ye arigendera asiga abafungiranyemo nubwo Habimana Ferdinand, umuyobozi wa Fatima WFC yabwiye B&B Kigali FM ko abo bakinnyi bavugannye uko bazagenda bishyurwa uko amafaranga azajya aboneka ngo kuko kuri ubu ntayo bafite.

Ikipe ya Fatima WFC yabaye iya kane mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na AS Kigali mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu. Ni mu gihe yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 9 mu makipe 12.

Source: IGIHE