Ikipe ya Gasogi United yahawe igikombe yaguriwe n’umufana

Umwe mu bakunzi ba Gasogi United yayiguriye ibikombe mu rwego rwo gushimira uko yitwaye mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Uyu mufana yakoze ibi nyuma y’uko iyi kipe isoje umwaka w’imikino amara masa kuko ibikombe bihatanirwa mu Rwanda, nta na kimwe yegukanye.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Gasogi United yakiriye ikanatsinda Etincelles FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 30 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Nyuma y’uwo mukino habaye umuhango wo gushyikiriza iyi kipe ibikombe ndetse n’imidali yaguriwe n’umufana wayo.

Ntakirutimana Aciel ni we waguriye iyi kipe ibi bikombe aho mbere yo kubitanga yabanje guhemba abakinnyi bitwaye neza aho Muderi Akbar, Hamis Kamis, umunyezamu Dauda Ibrahim n’umutoza Alain Kirasa bahawe imidali.

Uyu mufana akaba yahise anahemba perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] aho yamuhaye igikombe. Yanahise anaha iyi kipe igikombe mu rwego rwo kuyishimira uko yitwaye mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Gasogi United muri uyu mwaka w’imikino iri ku mwanya wa 9 n’amanota 36 akaba ari na wo yasorezaho mu gihe ejo Marines ifite 35 itatsinda Sunrise FC. Mu gikombe cy’Amahoro yaviriyemo muri 1/2 isezerewe na Police FC.

Source: Bwiza