Kiliziya Gatulika mu Rwanda yamaganye ibyo guha umugisha abatinganyi

Inama y’Abepisikopi ba Kiliziya gatulika mu Rwanda yasohoye itangazo imenyesha abasaseridoti, abihaye Imana n’abakirisitu ko inyigisho za Kiliziya ku birebana no gushyingira gikirisitu nta cyahindutse kandi ko idashobora guha umugisha ababana bahuje ibitsina.

Iri tangazo rije rikurikira ibikubiye mu rwandiko rwitwa “Fiducia Supplicans” bisobanuye Ukwizera kwambaza Imana rwatangajwe n’ibiro bya Papa Francis ku ya 18 Ukuboza 2023, rwakuruye impaka nyinshi ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore bitemewe na Kiliziya, n’umugisha wahabwa ababana bahuje ibitsina.

Muri iri tangaza Abepisikopi bo mu Rwanda bavuga ko Kiliziya idashobora guha umugisha ababana bahuje ibitsina kuko byaba binyuranyije n’itegeko ry’Imana n’umuco.

Iryo tangazo rigira riti: “Twebwe Abepisikopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina”.

Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda kandi yasobnuye ko urwo rwandiko rutaje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakaramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu kuko ugenewe umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo ruzira gutana kandi rugamije kubyara.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo, dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’itegeko ry’Imana n’umuco”.