Menya ibyo abagore banga mu gutera akabariro ariko bakanga kubibwira abagabo babo

Abagore n’abakobwa hari ibintu byinshi usanga batekereza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsinda. Ibyinshi muri byo ni ibibabangamira ariko bagakunda kuryumaho ntibabivuge kubera impamvu zinyuranye zirimo kwanga ko umugabo bari kumwe amufata nk’umuntu mubi ndetse n’isoni.

Ibi ni byo abagore bahuriraho banga ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina gusa bagatinya kubivuga:

1. Gukora ibintu uko wabibonye ntiwite ku bishimisha uwo muri kumwe: Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina usanga hari abita ku kubikora bitewe n’uko babibonye muri amwe mu mafirime. Ntibite ku gushimisha uwo bari kumwe. Abagore rero nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje babangamirwa n’iki gikorwa ariko mu buryo bwo kwirinda kurakaza uwo bari kumwe akanga kubivuga. Ni ngombwa ko abagabo babimenya kugira ngo babyirinde.

2. Gukora imibonano mpuzabitsina umwanya munini: Abagore bishimira gukora imibonano mpuzabitsina kimwe n’abagabo. Ariko gukora imibonano igihe kiringaniye bakabikunda kurushaho. Gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire ni bibi kandi abagore n’abakobwa birababangamira n’ubwo na none kubikora ukarangiza mu gihe gito nabyo babyanga. Abagore n’abakobwa bishimira imibonano ikozwe mu gihe kiringaniye kuko binafasha imyanya ndangagitsina yabo gukora kandi itananijwe. Ibaze nawe umuntu mukoranye imibonano nk’isaha yose aho urumva ko biba bibangamye.

3. Akeneye gukora imibonano: Bitewe n’uko ukunze gusanga abagore n’abakobwa imyanya yabo y’ibanga iba imbere, ukunze gusanga gupfa kuvumbura ko bifuza gukora imibonano bigorana, cyane ko batanabivuga. Ni byiza rero ko umugabo amenya uwo bari kumwe akamwiga akamenya igihe gikwiriye biciye mu kumuganiriza kugira ngo azabashe kumenya igihe abikenereye amufasha kugeza ku munezero aba yiteze muri urwo rugendo.

4. Kumukoresha imibonano ku gahato: Imibonano mpuzabitsina ni myiza ariko irategurwa, burya rero abagore n’abakobwa ntibishimira umuntu ubakoresha imibonano ku gahato kuko bituma batagera ku byishimo baba bifuza. Ikindi nawe ubikoze nturyoherwa nk’uko wari kuba ubikoze mu gihe gikwiye.

5. Kuvuga amagambo menshi mu gihe cyo gukora imibonano: Abagore n’abakobwa banga umugabo ukora imibonano mpuzabitsina asakuza cyangwa avuga amagambo menshi. Ubundi umugore niwe uba ukwiriye kuvuga cyane mu gihe yanyuzwe n’igikorwa naho iyo umugabo ariwe uvuze abagore ntibibashimisha.

Source: www.womenresources.com