Minisitiri w’Intebe yasabye abarangije amasomo muri RP kurangwa n’ikinyabupfura

Minisirtiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye abasoje amasomo yabo mu ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’u Rwanda kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bazagire aho bagera mu buzima bwabo, ndetse abibutsa ko ubumenyi bafite nk’urubyiruko bakwiye kubukoresha neza mu murongo wo kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo.

Ibi Minisitiri Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Kane taliki 9 Gicurasi 2024 ubwo bari mu muhango wo gusoza amasomo no gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 3024 barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ku nshuro ya karindwi, aho Minisitiri yashimiye umuhate w’abasoje aya masomo ndetse anagaragaza ko ubumenyingiro ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu n’isi muri rusange.

Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda kuri ubu iha agaciro amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hakaba harakozwe amavugurura anyuranye agamije guhesha agaciro impamyabushobozi z’abize ayo masomo. Ygize ati: “Muri ayo mavugurura Guverinoma yongeye imbaraga mu mashuri yisumbuye kubera ko ari ho muvana abaza kwiga muri Rwanda Polytechnic. Ayo mashuri yaravuguruwe kugira ngo abaza kwiga muri Rwanda Polytechnic baze biteguye koko bafite ubushobozi bwo gukurikirana amasomo ku rwego rwa kaminuza”.

Muri aya mavugurura kandi, Minisitiri yavuze ko Leta yongereye agaciro  abiga ayo masomo aho buri mpamyabushobozi muri Leta yakirwa uko iri nk’iz’abize andi masomo. Minisitiri w’Intebe kandi yasabye ababyeyi ko bakwiriye kumva ko kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari ikintu cy’ingenzi, ndetse asaba n’abikorera gufasha abarangije ayo masomo babaha akazi.

Abarangije amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro bari muri uyu muhango bagera ku 3024 barimo abakobwa bafite ijanisha rya 29,2% ndetse n’abahungu bangana na 70%. Basoje mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro atandukanye harimo irya; Kigali, Karongi, Tumba, Musanze, Ngoma, Huye, Gishari na Kitabi.