Umuhanzi wo muri Nigeria yagereranyijwe n’umwami Salomo kubera kugirana ibihe n’abagore benshi

Umuhanzi Skales uri mu bakunzwe mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko aherutse kugirana ibihe byiza n’abagore basaga 100 aho avuga ko iyo ataza kugira umugore yari kwibera nk’umwami Salomo uvugwa mu nkuru za Bibiliya. Yabitangaje mu kiganiro cya Sheye Banks ubwo yasangizaga abantu amateka ye y’urukundo.

Abajijwe ku mubare w’abagore yagiye agirana nabo ibihe byiza, Skales yavuze ko barenga 100 aho yigereranya n’umwami Salomon uvugwa mu nkuru za Bibiliya zivuga ko uyu mwami yagize abagore 700 n’inshoreke 300. Skales yagize ati: “Nasohokanye n’abagore 100 cyangwa gutyo. Iyo nza kuba ntarashatse, birashoboka ko ubu mba ndi mu nzira imwe n’umwami Salomo”.

Skales wemeza ko yakunze abagore akiri muto, yemeza kandi ko gukunda abagore bitagira iherezo ngo kuko yahoraga yumva ashaka abashya.

Gusa uyu muhanzi avuga ko nubwo ibyo byose yabinyuzemo akabinezerwamo ngo yafashe umwanya wo gutekereza ku mateka ye ya kera kandi kuri ubu akaba anenga imyitwarire ye y’icyo gihe, aho agira ati: “Icyo gihe nakoze ibintu byinshi by’ubwana. Ni iki ushobora kwitega ku rubyiruko rwamamaye cyane kandi rukagira ubushobozi bwo kubona abagore?”

Nubwo Skales yicuza amahirwe yatakaje n’amakosa yakoze, kuri ubu arimo kwishimira gukura kwe aho yasoje agira ati: “ubu ndimo kuba umugabo mwiza”.