Dore amwe mu mayeri abakobwa bakoresha biriza kugira ngo barye utw’abasore cyangwa abagabo

Abagore cyangwa abakobwa bafite amayeri menshi bakoresha bagamije kwigarurira umutima, ubushobozi n’ibitekerezo by’abasore cyangwa abagabo.

Ubusanzwe abasore n’abagabo nibo bazwiho kubeshya ariko umukobwa iyo agiye kukubeshya abikorana ubuhanga bwinshi ku buryo byakugora ku muvumbura kuko abikorana amayeri menshi cyane.

Muri iyi nkuru dukesha ikinyamakuru YegoB turabasangiza intwaro y’ingenzi umugore cyangwa umukobwa akoresha ku musore cyangwa umugabo agamije kugira icyo amukuraho.

Amarira atari aya nyayo: Ubusanzwe abagore n’abakobwa bakunda kugira amarangamutima yoroshye, bityo kurira bikaba bibaba hafi. Ayo marira ni imwe mu ntwaro bakoresha bagamije gutuburira abagabo cyangwa abasore ngo babarye utwabo.

Urugero rwa hafi ni nk’iyo umusore cyangwa umugabo afashe umukunzi we amuca inyuma, na we ahita arira agamije kugira ngo agutere impuhwe akwereke ko nawe wamubabaje.

Hari n’igihe ubwira umukunzi wawe ikintu adashaka agahita arira nta kindi kintu abaye ahubwo ari uburyo bwo kukwereka gusa ko atacyishimiye.

Rero inama ku basore nuko atari byiza kwizera umuntu ushingiye ku marira, ahubwo ugomba kumwizera ushingiye ku bikorwa bye udashyizemo amarangamutima.

Gusa hari amarira aba afite ishingiro, ariko amarira tuvuga ko akwiye kwitonderwa ni amwe umukobwa cyangwa umugore arira mu gihe ari mu makosa cyangwa se yayandi arira mu gihe hari ibyo ari kugusaba.