Dore ingaruka mbi zigutegereje wowe mugore utera akabariro nturangize

Gutera akabariro nturangize bishobora kugira ingaruka mbi kandi zikomeye ku mugore cyane cyane iyo abikora ntagere ku byishimo bya nyuma. Iyo bikomeza igihe cyose ntarangize bishobora kumugiraho ingaruka zikurikira;

1. Kwitakariza icyizere: Gutera akabariro nturangize ku mugore bishobora kumutera kwitakariza icyizere bigatuma abaho yumva nta gaciro afite.

2. Kugirana ibibazo n’amakimbirane n’uwo mwashakanye: Kutarangiza k’umugore bishobora gutera amakimbirane n’umwuka mubi hagati y’abashakanye harimo no gucana inyuma kubera ko uwo mugore aba atumva ibyishimo nk’uko umubiri we ubyifuza.

3. Guhorana stress: Kutarangiza k’umugore bishobora gutuma ahorana stress ndetse bikaba byamutera n’izindi ndwara zo mu mutwe, biturutse ku kuba kiriyaa gikorwa kitagenda neza gusa.

4. Gutakaza ubushake bwo gutera akabariro burundu: Gutera akabariro nturangize bishobora kugusunikira ku gutakaza burundu ubushake bwo gutera akabariro bitewe n’uko ubwonko bugeraho bukakira ko nta buryohe  uzigera wumva mu gutera akabariro.

5. Kumagara mu gitsina: Kutarangiza kandi bishobora gutera umugore kubura ububobere bwo mu gitsina bitewe n’uko yamaze kutakaza icyizere cyo kumva uburyohe bw’imibonano mpuzabitsina, ibi kandi bikaba byanamutera kubabara mu gihe cyo gutera akabariro.

6. Kubura ibitotsi: Kutarangiza k’umugore bishobora kumutera ikibazo cyo kubura ibitotsi burundu.

7. Kurwaragurika: Kutarangiza kandi bituma umubiri ucika intege mu bijyanye no kwirinda ndetse no guhangana n’indwara. Uko ugenda ukora imibonano mpuzzabitsina nturangize, niko umubiri urushaho kugenda ucika intege maze bigatera kurwaragurika kwa hato na hato.