Ubushakashatsi: Gucana inyuma kw’abashakanye byongera umubano wabo

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 1400 biyemerera ko baca inyuma abo bashakanye, bwagaragaje ko abangana na 72% bemeza ko kuva batangira guca inyuma abagabo babo cyangwa abagore babo umubano warushijeho kuba mwiza hagati yabo n’abo bashakanye.

Abangana na 52% bavuze ko ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina bwarushijeho kuba bwiza kuva batangira guca inyuma abo bashakanye. Bamwe bakavuga ko kuva batangira guca inyuma abo bashakanye, inshuro bakoraga imibonano mpuzabitsina ziyongereye zikava ku nshuro imwe cyangwa ebyiri ku kwezi zikagera ku nshuro esheshatu ku kwezi.

Muri icyo gihe kandi inshuro babikora mu rugo ziyongereye ngo baba bakomeza no kubikorana n’amahabara yabo.

Abakoreweho ubu bushakashatsi babajijwe niba hari icyahindutse ku mubano wabo n’abo bashakanye nyuma yo kubaca inyuma, 72% bemeje ko umubano warushijeho kuba mwiza, 26% bavuga ko nta cyahindutse mu buryo bugaragara naho 2% bavuga ko warushijeho kuba mubi.

Babajijwe niba hari icyahindutse mu gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye, 52% bavuze ko inshuro bakora icyo gikorwa n’abo bashakanye ziyongereye, 23% bavuga ko inshuro bayikora zagabanutse naho 25% bakavuga ko nta cyahindutse.

Source: Illicitencounters.com