Zituma umuntu atera akabariro neza! Numenya akamaro k’itomati ntuzongera kurara utaziriye

Urubuto rw’itomati (urunyanya) rufasha umubiri w’umuntu ndetse rukamugirira akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi. Muri iyi nkuru tugiyr kureba akamaro urutomati rufitiye umubiri wacu muri rusange.

Bimwe mu bintu bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu nibyo bimuviramo gusaza imburagihe, guhungabana, n’izindi ngaruka… Kudafata umwanya ngo ugire ibyo ushyira ku murongo ni imwe mu mpamvu zatuma kwangirika k’umubiri wawe kwihuta.

Abahanga bavuga ko itomati zikungahaye ku ntungamubiri zituma igitsina cy’umugabo gikora neza cyane ndetse akagira n’intanga nziza zifite ireme ndetse akaba adashobora kurwara kanseri y’amabya mu gihe yaba azikoresha cyane mu mafunguro ya buri munsi cyangwa akazinywamo agasosi ubwako.

Abahanga bagaragaje ko inyanya zibamo Lycopene ifasha umubiri mu kwirema kw’intanga ndetse no gushyukwa neza nk’imwe mu ntero umugabo wese akenera mu gihe cyo gutera akabariro.

Abagabo n’abasore bagirwa inama yo kurya amafunguro yiganjemo inyanya kandi bigakorwa buri munsi. Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 44 badashobora gutera akabariro bwagaragaje ko batarya inyanya cyangwa ngo banywe umutobe wazo.