Ikipe ya AS Muhanga yatanze ikirego gishobora kurangiza Espoir FC

Ikipe ya AS Muhanga yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA),aho irega ikipe ya Espoir FC iyishinja gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa ndetse n’abakinnyi barenze umubare w’abo bemerewe mu mwaka w’imikino.

Nk’uko bigaragara mu rwandiko ikipe ya AS Muhanga yagejeje muri FERWAFA kuri uyu wa Kabiri taliki 14 Gicurasi 2024, iyi kipe irarega Espoir FC ibirego bibiri birimo gukinisha abakinnyi 34 aho kuba 30 bateganywa n’amategeko, ndetse bamwe muri bo bakaba badafite ibyangombwa byuzuye.

Muri urwo rwandiko, ikipe ya AS Muhanga iragira iti: “Espoir FC ikinisha abakinnyi 34 aho kuba 30 kandi bitemewe. Muri abo bakinnyi, 30 bafite license z’ikipe nkuru ndetse n’abandi 4 bafite license z’ikipe ntoya (junior), kandi bijyanye n’imyaka bafite bakaba batemerewe kugira izo license kuko barengeje imyaka 20”.

Abakinnyi bane bafite ibyangombwa (License) by’ikipe nto, AS Muhanga ivuga ko ari uwitwa; Watanga Christian Milembe, Barengayabo Abdallah, Biraboneye Aphrodice na Joseph Njanjali. AS Muhanga igakomeza ivuga ko Espoir FC ifite umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ufite imyiriondoro itatu itandukanye muri sisitemu ya FIFA TMS na FERWAFA Connect.

Ikipe ya AS Muhanga ikaba yasabye FERWAFA ko binyuze mu mategeko, Espoir FC yakurwaho amanota yose yabonye mu gihe yakinishaga uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya R.D.Congo ufite imyirondoro igiye itandukanye, aho hamwe yitwa Christian Watanga Milembe mu gihe ahandi yitwa Christian Mulemba, ndatse hakaba n’aho bagaragaza ko ari munsi y’imyaka 20 mu gihe bizwi ko ayirengeje.

Mu gihe ikirego AS Muhanga yatanze cyahabwa agaciro maze Espoir FC igaterwa mpaga, iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda niyo yahita ifata umwanya wa kabiri maze igasanga amakipe arimo; Rutsiro FC, Intare na Vision FC mu mukino wo gukuranwamo.