Jennifer Lopez yatandukanye na Ben Affleck nyuma y’imyaka ibiri gusa barushinze

Nyuma y’igihe havugwa umwuka utari mwiza mu rugo rw’ibyamamare ari byo; Jennifer Lopez wamamaye mu muziki na Ben Affleck wamamaye mu gukina filime, kuri ubu noneho ibyabo byamaze gushyiraho akadomo nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru by’imyidagaduro muri Amerika.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Jennifer Lopez yaba atabanye neza n’umugabo we, aho yagendaga agaragara mu birori bitandukanye ari wenyine mu gihe mbere batajyaga basigana. Byarushijeho kuvugwa cyane ubwo Jennifer yamurikaga Album ye yise ‘This Is Me… Now’ ndetse na nyuma yaho amurika filime yise ‘Greatest Love Story Never Told’, muri ibyo birori byose Jennifer akaba yaragiye agaragara ari wenyine atambuka kuri tapi.

Ikinyamakuru cyitwa People Magazine cyatangaje ko Ben Affleck yamaze kuva mu nzu iherereye mu gace ka Pacific Palisades akayisigamo Jennifer n’abana be. Ibi ngo bikaba byrabaye muri Werurwe ubwo ibi byamamare byari bimaze gufata umwanzuro wo gutandukana kubera impamvu zitandukanye z’ibyo batumvikanagaho harimo n’ibyo kubyarana, dore ko ngo Ben Affleck yifuzaga kubyarana na Jennifer ariko we akabyanga.

Hari amakuru kandi arimo kuvuga ko icyaba cyarateye Ben Affleck gusiga Jennifer agahitamo kujya kwibana wenyine harimo amategeko aremeye Jennifer yamushyiragaho maze ngo bikabangamira uyu mugabo usanzwe azwiho gucisha make, aho ngo Jennifer yari yaramubujije kunywera inzoga n’itabi mu rugo.

Amateka y’urukundo rwa Jennifer na Ben Affleck aragenda yisubiramo, dore ko bakundanye bwa mbere mu mwaka wa 2000, bakaza gutandukana muri 2004. Baje kongera gukundana mu mwaka wa 2021, muri 2022 bakora ubukwe none kuri ubu bongeye gutandukana.