RIB yatangiye gukora iperereza kuri DJ Brianne na Djihad kubera ibyaha bakurikiranyweho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye iperereza kuri Dj Brianne na Djihad bakuurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry.

Dr Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nubwo aba bombi barimo gukorwaho iperereza ko nta byinshi yatangaza kuri dosiye yabo kuko ikiri mu iperereza ariko ko igihe rizaba ryarangiye aribwo hazamenyekana amakuru menshi ku byaha bakurikiranyweho. Ati: “Nibyo baritabye, barabazwa ku cyaha cyo gukangisha gusebanya. Turacyari mu iperereza nta byinshi nabivugaho, dutegereze ikizava mu iperereza”.

Hari amakuru arimo kuvuga ko inkomoko y’icyaha bakurikiranyweho ari umugabo uba hanze y’u Rwanda wagiranye ibibazo n’umukunzi we uba i Kigali, maze uwo mugabo aha DJ Brianne na Djihad amafoto y’uwo mukunzi we ngo bazayamushyirire ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kumusebya nk’abantu bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ayo mafoto bakimara kuyabona, Dj Brianne na Djihad batangiye guca amarenga ndetse banatera ubwoba uwo mukobwa ko bagiye kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. Gusa uwo mukobwa yarabatakambiye abasaba ko batayashyira ku karubanda ari nako avugana n’uwo mukunzi we amutakambira ariko nanone yihutira kujyana ikirego kuri RIB.

Uwo mugabo yageze aho yumvikana n’umukunzi we maze biba ngombwa ko asaba Dj Briane na Djihad kudatangaza ayo mafoto yabahaye ariko nabo baramutsembera bamubwira ko kugira ngo bareke kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga agomba kubaha amafaranga nk’ikiguzi. Amakuru akemeza ko batangiye gukorwaho iperereza aya mbere bamaze kuyarya.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze iminsi mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwihanangiriza abakangisha abandi kubasebya bifashishije amafoto yabo y’ubwambure, rukabibutsa ko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 129 mu mategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, aho ugihamiwe n’urukiko wese ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu hakiyongeraho ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda. Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’imyaka 5 ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyo i ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Murangira kandi yibukije abakorerwa ibi byaha ko bakwiye kujya bihutira kubiregera ngo kuko ari uburenganzira bwabo. Ati: “Ntugomba gukora ibyo usabwa n’ugukangisha kugusebya akenshi usanga byiganje mu gusaba amafaranga kuko iyo utagifite ayo kumuha birangira agushyize hanze, ugahomba ibyo watanze n’umwanya watakaje kandi wari kuba waramureze ibyo byose bigakumirwa hakiri kare”.